Preeny Rwanda

Preeny Rwanda

Share

Josiane

Tuganira ibiganiro byose, urukundo, Potique, showbiz, Ko story, s*x nibindi byiza tunarangira abashaka abakunzi, abashaka akazi nibindi

07/08/2017

VVIP group Whatsup +250729576856

Photos 03/08/2017

Hey friends!

Ese wowe uzatorera he?
Burimuntu yandike aho azatorera uhuza n'undi bapange uko bahana pease na kiss.
Njye nzatorera Nengo i rubavu

Photos 02/08/2017

Basi niba unkunda bwira bon appƩtit!!!

Photos 02/08/2017

Good morning fan!!!
Mugire umunsi mwiza muhahe muronke
Ndabakunda

Photos 31/07/2017

Hahahahaha

20/05/2017

Nice weekend abakobwa beza bose namwe abahungu bakunda abakobwa... Njye nikundira cash, wowe se?

Photos 10/04/2017

Nitwa Batamuriza alliance mfite imyaka 38 muri genocide nari mfite imyaka 16,tuvuka turi umuryango wabana 4 nduwa kabiri abahungu babiri nabakobwa babiri twari umuryango ukijijwe kd ukundana cyane ikindi dutunze,dutuye i nyanza mumajyepfo amateka yanjye ahera kumunsi mubi wagahinda kurinjye,umunsi wumuborogo wicuraburindi!!!

Hari tariki 7/4/1994 muma saa kumi nirirwanye ubwoba,umutima udatuje
Data yarari mukazi,mama nabavandimwe basuye mama wacu isave
Niriwe munzu nabakozi bacu( abahinzi,abashumba) numvaga ntatuje pe! Kuko ntari menyereye kubaho njyenyine.
Amasaha yaricumye ba mama baraza data yarakiri mugasantire nabagenzi be basangira agacupa
Amasaha atazamva mumutwe isaha yisamunani turyamye twumvise induru kungo twegeranye tugirango ni data bakubise kuko yari yatinze gutaha! Umutima warandiye ibyuya biraza kd hagwaga imvura
Musaza wanjye yabadukiye hejuru akingura ajya kureba ikibaye numva imirindi yabantu benshi baza berekeza iwacu mbibwira gasaza kanjye rodrigue na bucura mutesi wari mukigero cyimyaka irindwi tujya guhengereza mwidirishya mbonamo abagabo bane binkoramutima za papa bayobowe nuwari umukuru wabo yitwa RUGWE bati> twahise......... loading episode 2!

UBUZIMA BUTOROSHYE, EPISODE 2
Twahisee twirukankira mucyumba cya Mama dusanga ari gusoma ishapure tubona ko ibintu byakomeye
Uko musaza wanjye yakinguye nawe yari yumvise babantu bayobowe narugwe yahise yikinga kubigega twahunikagamo imyaka,
Njyewe namusaza wanjye muto na mutesi wagahererezi twirundiye munsi yigitanda cyababyeyi bacu babagabo bakubita urugi bashaka kwinjira ninduru nyinshi biyamiraa!
Bavugaga namagambo ateye ubwoba kuburyo burumwe yabonaga ko urupfu rwe rwegereje asabira mumutima! Mama akibabona binjira mucyumba cye ubwoba bwaramutashye yahise akomeraa aratabaza!!! Musaza wanjye mukuru aho yihishe kwihangana byaranze aza yiruka ashaka gutabara mama
Umwe muri babantu wakoranaga na papa yahise amutema muruhanga cyakora musaza wanjye yatabarutse gitwari yabajemo arwana yubarara kuri mama intege ziracika baramuhondagura kugeza ashiriyemo akuka ka nyuma!!

UBUZIMA BUTOROSHYE EPISODE 4.......
Mama kubwimpuhwe za kibyeyi aza ashaka kwitambika rugwe kugira atatugirira nabi
Rugwe yarumugome cyane kuburyo nabagenzi benzi bamutinyaga,
Yahise ahindukirana mama numujinya mwinshi aramuniga amuzamura hejuru kd yambaye ubusa,yahise amutera inkota yo munda kubireba byaratunaniye umuborogo ari wose
Mama yapfanye uburibwe nagahinda kenshi yazanaga amaraso buri hamwe nahise mpinduka uwo mwanya kuko ninjye wagombaga guhita mfata inshingano zabarumuna banjye kuko sinarinzi irengero rya data bagenzi ba rugwe bari basinze inzoga ziwacu bari guseka nimihoro nkaho bageze makajuru kabo!
Ubwo narwanaga no guhisha amaso barumuna banjye batareba ukuntu apfuye rubi mbasiga aho njya gutwikira igitenge umubyeyi wanjye mfata ya shapuri ndayambara rugwe ahita ahamagaza babagabo ngo bakuremo umuteto barumuna banjye ngo njye aranyifasha!

UBUZIMA BUTOROSHYE EPISODE 5......

Baraje bafata Rodrigue na Mutesi babakubita ikibatiri cyumuhoro batareba aho bakubita barabahonyora ntangira gusenga nsaba Imana kudukura murayo mahano ijoro ryabaye rirerire cyane
Abana barakubiswe bihagije ntacyo gukora nari mfite bigeze nka saa kumi nebyiri babagabo kubera gusinda baragenda hasigara rugwe abanza kumbwira amagambo ntabasha kuvuga byarangiye ampemukiye binteza nubu ngifite yamfashe kungufu umwuka urabura yahise adufungirana ngo aragaruka namara kuruhuka uwo munsi twiriwemo ,ubwo ntawukoma burumwe aryamye ukwe nimirambo ya mama na musaza wanjye yaririmo
Bigeze nka saa saba ka mutesi gatangira kurira ngo karashonje twese intege zari nkeya ariko nagombaga kubakomeza kuko ninjye wari mukuru mucyumba ntakintu cyari cyirimo twarya nakebutse kukabati kigitanda mpabona akabido kamazi ndandaara mpaka muri salon muri magasin mfata isukari mvanga namazi turanywa ntabyibikombe nta gukoroga mvangira mukabido bahise bahembuka sinzi uko nahengereje mbona abaja bacu bicariye inyama zokeje kumbi bari baabaaze munka zacu baje kuza basatira inzu yacu nshyira abana munsi yigitanda baraza barafungura mpaka no mucyumba turimo bahita bakubitana nimirambo ati"akabo kakemutse twifatire ibyo dushaka twigendera" batangira gutwara ibikoresho,inzoga...
Bamaze kugenda nahise mfunga cyane hato batagaruka rodrigue muhamagaye aze turyame hejuru mbona umwana kuvamo byanzee numva ndushijeho kwiheba.......loading episode6



UBUZIMA BUTOROSHYE EPISODE 6
Nagize ubwoba ndiheba cyane ariko ndakomera negera munsi yigitanda numva baracyahumeka naho agatotsi kari kabatwaye
Narabakanguye mbaryamisha kuburiri mukanya gato twumva amasasu mpita mbambika ibikote turagenda ukuguru kwa rodrigue kwari kubyimbye kugenda bimurya naramutsindagije nshorera mutesi bigeze nko muri metero 10 kugrnda biranga biba ngombwa ko muheka muntege nkeya nari mfite twakomeje urugendo twenda kuhagera numva urusaku rwabantu benshi duhita tumanuka murubingo rwari hafaho!
Uko tugenda niko nacikaga intege cyane nukuntu nari mpetse!
Mutesi yagiye arira imbingo zimubaga ariko ntitwahagarara
imbaraga zaranze nshyira musaza wanjye hasi tukicara numva umugore utaka hafi yacu ngenda nkurikira ijwi nsanga numubyeyi uri kubisee naramwegereye aranyerekera ndamufasha kuko nubwa mbere nari mbona aho umubyeyi abyara! Ntibyari byoroshye ariko yabyaye akana kagahungu nkuramo ikote nari nambaye tugashyiramo gukeba uruzogi( ambilical cord) byo nubundi buhamya nubwo yari yamaze kubyara yarameze nabi cyanee
Nagiye kubona mbona....... loading 7

UBUZIMA BUTOROSHYE, EPISODE 7

Nagiye kubona mbona agaramye nkigiti menya ko ibye birangiye

Mwabantu mwe byarangoye kwakira kurera ako gahinja mfite nabarumuna banjye bankeneye
Imitima imbana myinshi nkumva nagasiga aho ariko shenge nakareba nkabona ni malaika sinakavutsa ubuzima niyemeza kugatwara kugeza kumunsi wanjye wanyuma
Naragiye nsanga rodrigue yarushijeho kuremba ariko ankubise amaso bumva ko igisubizo cyabo cyije
Ubwo byabaye ngombwa ko turyama aho kuko sinari kubasha kumuheka kd mfite nagahinja
Igicuku kinishye ka gahinja karaboroga ndagacecekesha hato batatugwaho bakatwicira rimwe byari bigoye ko ahora nimbeho yari ihari ntakintu konse kuva kavuka kugira gatuze nagacometse urutoki karakurura kugeza gasinziriye
Murucyerera ninjye wambere wicuye imbeho yanyishe ntagakoti nterura agahinja ngakozeho nsanga kabaye barafu naho byari byarangiye
Narababaye nubwo byari bigoye kugatunga murubwo buzima nakaryamishije impande yanjye ubundi ndeba uko abandk baramutse
Rodrigue ukuguru kwari kwabyimbye kwajemo amashyira natatamuye ikanzu yanjye ndamuzirika araribwa ariko afunga umwuka nkomeretsa gato kukuguru kugira imyanda isohoke uburibwe nimisonga bigabanuke
Muminota mike twakomeje urugendo inzara niyose
,umunaniro amaguru twese yabyimbye aho gukomeza kukiriziya twabonye ahantu hacumba umwotsi tugenda dukurikiyeyo ibyo twarya tukihatunguka twasanze...... loading episode 8

UBUZIMA BUTOROSHYE EPISODE 8
Nabonye ahantu hacumba umwotsi tujyayo tugezeyo twasanze hari imirambo myinshi ari inzu batwitse numvise ncitse intege nukuntu twaruhiye ubusa ninjiiye kucyizu cyari hafaho nsangamo umukobwa turi mucyigero kimwe ambonye avuzinduru mbona ko yahungabanye naramuturishije mwereka ko turi bamwe twese dufite ibibazo aratuza nzana abana tuba turuhukira aho!
Ntangira kwibwirana nuwo mukobwa ansira( ancilla) anganiriza ko aho ari iwabo bose babishe we yari yihishe aho ubwo nanjye namubwiye ibyanjye ubwo yahise azana utujumba dupfa kubirya ari bibisi
Uwo mwana kwakira ibyabona byaramunaniye akomeza arira musaba ko namubera mukuru we yumve ko atari wenyine!
Twaje kuguma aho iminsi irisunika hanzs arimiborogo,amasasu gusa
Abana baje kuremba kubera inzara njye na ansira twiyemeza kujya gushaka icyabatunga twagiye duhura nabyinshi bikomeretsa imitima yacu twageze mumurima ntacyo kurya wari kubona usibye imitumba nimigozi yinsina twapfuye kubitwara nutuzi duke
Mukugera murugo twasanze mutesi yashizemo umwuka😭
Agahinda karanshenguye kuva ubwo mba igiti sinongera kurira twaramworoshe tumushyira hanze ataza kunukira munzu
Rodrigue na ansira bararize kubahoza birananira nari maze kuba ikinya
Kunywa natwatuzi byaratunaniye,hashize iminsi ine haza igitero tugerageza guterura rodrigue kugira duhunge ati'' singiye kubabera umutwaro mukavunikira ubusa bakadufatira hamwe reka nitange byibura mwe murokore ubuzima bwanyu ati mutamuri warakoze Imana izaguhembe'' umwana yahise yikuruza asanga za nterahamwe bamugezeho baramuzenguruka bamwica rubozo yaciye muburibwe bukomeye kugenda byaranze binanira kumukuraho amaso nibuka uko twaruhanye muhetse,amagambo avuze ansira arankurura twinjira murutoki kubera agahinda kandenze aho kurira nazanaga imyuna,mba ikiragi burundu, nabonye ubuzima ntacyo bukimaze niyemeza kujy kuri ya kiriziya ..... loading episode 9

UBUZIMA BUTOROSHYE EPISODE 9 (UKO NAJE KUROKOKA)
Namanukanye na ancilla ntawuvuga twihebye tugeze munzira hahandi nabyarije umuntu duhura nikipe ya rugwe twihisha aho hasi bo bagendaga basubira mumirambo bareba ko bapfuye koko baza badusatira!
Ancilla kubera ubwoba asubira inyuma ariruka baba bamwumvise bamwirukahoo.. bageze hepfo aho numvaga amajwi ntakibabona numva araboroze cyane kugeza acecetse sinzi icyo bamwicishije gusa abamwishe bo narababonye naba mpemukiye bakica numuryango wanjye
nagumye aho kurinda imvura iguye nafashe inzira njya kukiriziya nihebye niyaanze ngera kuri bariyeri barandeba bagira ngo nasaze ako kanya imodoka yapadiri icaho ambonye anyinjiza mumodoka
Anjyana munzu ye numva ko nduhutse bampa icyayi na biscuits maze kurya ambaza uko byagenze ndamutekerereza ati''baguhe amazi ukarabe uze uryame hano, bigeze mugicuku hanze numva amasasu menshi cyane kuko yanavuze umwanya munini nshaka guhunga nkoze kurugi nsanga yamfungiranye naratuje haciyemo nkisaha mbona araje azana numuvinyo gusa natunguwe namagambo yambwiye ngo kuvubu igipadiri nkivuyemo ntawuzakwica mpari ugiye kumbera umugore!! Byananiye kwiyumvisha ukuntu umuntu wubahwaga muri komini yose yatinyuka kuvuga gutyo nkiri murizo ntekerezo aba aransingiriye ankoresha amahano kuvubwo nahise mba nkumucakara we! Mba muricyo cyumba bakanzanira amazi,ibiryo nimyenda ntazi ibiri kubera hanze nyuma naje kuremba cyane ndahindurwa ndananuka azana umuganga basanga ndatwite narakomeretse cyane nibaza uburyo ngiye kubyarana nabagome kuko sinarinzi niba inda ariya rugwe cg padiri!
Inkotanyi zaje gufata igihugu padiri nabagenzi be barantwara tujya congo narabaye ikiragi ntagiseka umwijima wuzuye umutima wanjye!
Nabaye aho hafi umwaka nigice naje kubyara umwana wumuhungu nabonaga ari mubi ndamwanga kuburyo ntanamwonsaga namubonagamo babagome
Padiri yaje kubon transefer yo muri marawi ansigira buri kimwe ngo nzacyure umwana murwanda!
Naraye ntekereza ukuntu nakwitahira uwo mwana nkamutayo ariko birangira tuzanye! Naruhukiye iwacu mpageze nsanga mama,musaza wanjye barabashyinguye,data sinamenye ibye, nabarumuna banjye barabashyinguye! Disi mbabazwa nuko ntari mpari byibura mbahe icyubahiro cyabo!
Ubuzima bwaragiye burasharira inzu yarasenyutse niyemeza kujy gushaka umuryango nabamo ngeze kwa mama wacu nsang ariho nabana harapfuye umugabo we gusa yabaye akibona uwo mwana uti nimuvire iwe nubundi nahunganye nabo kugera naho mbyarira abagome numvise ankoze mugisebe naragiye mba nkinyamaswa umwanaa ndamuruhana ariko abizi anabibona ko mwanga yakora agakosa gato nkaba ndamucyuriye umwana umunsi umwe twicaye numva arambajije ati ariko ma kuki unyanga?
Ese papa ninde? Numvise mbuze icyo ndenzaho ndamukankamira mubwira ko mwanga cyane ariko ntiyava kwizima ati none ko unyanga kuki uhinga kugira ngo indye? Naratsinzwe pe naje kurwara umutwe abagira neza baramvuza basanga mfite ikibyimba mumutwe kubera kutarira,kudaseka ari ibitekerezo gusa! Baje kuntegeka kuzaza nseka ngo noroherwe byanze gushira nyuma yumwaka ndwarira indera padiri abimenye atumishaho umwana we baramujyana navuye mubitaro ariyo makuru numva! Sinamenye iherezo rya rugwe nabambari be,
Nyuma baje gusanga nararwaye cancer kubera cya kibyimba barampumuriza ndyabyakira ariko icyi nshengur umutima nukuntu nifuje gusaba umwana wanjye imbabazi muhe amateka nkamubura! Ariko ubutumwa waha nabandi baba barahuye nibikomere bitandukanye bumve ko abo bana batabishyura ibyabaye,niba wararwaye cg ufite ubumuga runaka ntiwiyange cg ubihore abandi ahubwo biguhe icyizere ko ufite imbere heza harimpamvu wasigaye kd murusheho gukomera mwuse icyivi cyabawee!

UBU BUHAMYA YABUMBWIYE KUGIRA NZABUSANGIZE ABANDI HARI MURI 2015/7
HACIYEMO AMEZI ABIRI YITABA IMANA 2015/09 AZIZE CANCER😭

10/04/2017

Oh my pastor Imana ikomeze kuguha imigisha nabakuvuga nabi Imana ibahe kuramba bazabone uko Imana igukoresha maze bakizwe mwizina rya Yesu!!!
Vuga AMEN!!!!

16/03/2017

Isengesho Nkunda

16/03/2017
Want your business to be the top-listed Beauty Salon in Kanombe?
Click here to claim your Sponsored Listing.

Category

Telephone

Website

Address

Kanombe